Uyu muhango witabiriwe n’abantu batundukanye barimo

 

  • S.E Jacques Kabale, Ambassaderi w’U Rwanda mu Butaliyani ufite icyicaro i Paris
  • Mr. Francesco Alicicco, Console Onorario del Ruanda a Roma
  • Dr. Luciano Longo, Console  Onorario del Ruanda a Torino
  • M  Lucrezia Colmayer, Assessore alle politiche dell’integrazione, opportunità, e memoria, Comune di Roma
  • Mr. LUCA BERGAMO, Vice Sindaco del Comune di Roma
  • Inzego z’umutekano
  • Comité diaspora Nyarwanda Italie, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda

 

 

 

 

Uyu  muhango wabimburiwe n’ijambo  rya  Mr. Franceco  Alicicco  uhagarariye u Rwanda mu  mugi  wa  Roma.  Mu  ijambo  rye  yahaye ikaze  abitabiriye uyu  muhango anashimira Comune ya Roma yatumye iki gikorwa gishoboka.

 

Hakurikiyeho ijambo  rya  Mme  Lucrezia, ushinzwe politike y’ubutabera n’imibanire (Assessore  alle  politiche  dell’integrazione, opportunità,  e  memoria). Nawe  yashimiye abitabiriye uyu  muhango anibutsa akamaro ko kwibuka Genocide Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  Madamu  Lucrezia Colmayer  yakomeje ashimira  abayobozi  bashyigikiye  iki gikorwa   cyo   gushyiraho   uyu    muhanda   kuva    cyatangira   kugeza   ku    munsi   wo kuwushyikiriza u Rwanda. Yanibukije  ko kwibuka ari ngombwa kuri  buri  munyarwanda kandi ko  n’isi  yose  yakagombye kwibuka inzirakarengane  zazize   Genocide Yakorewe Abatutsi mu  Rwanda muri  1994. Agana ku  musozo, Lucrezia yasabye Abanyarwanda guhagurukira  rimwe  bose   mu   mishinga  ibibutsa  ibyababayeho  bityo   bakarushaho gutanga umusanzu wabo  mu  kubaka u Rwanda. Yosoje ijambo  rye  ashimira ubuyobozi bwamubanjirije ku nzira  nziza  y’umubano bwubatse.

 

Hakurikiyeho  ijambo   ry’uhagarariye  u   Rwanda  mu   Butaliyani   ufite   icyicaro    mu Bufaransa,   Nyakubahwa    Ambassaderi    Jacques     Kabale.    Ambassadeur   yashimiye byimazeyo  Comune  ya  Roma   yatanze  uyu   muhanda,  Ibuka   Italia,   n’Abanyarwanda bakomeza kwishyira hamwe ngo  inzirakarengane zazize  Genocide Yakorewe Abatutsi zikomeze kwibukwa.

 

Ambassadeur Kabale  yashimangiye byimazeyo ko  hakwibagirwa guha  amazina atandukanye Genocide Yakorewe Abatutsi, bayita  Genocide yo mu Rwanda cyangwa andi mazina atandukanye, kuko  izina ari rimwe “GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI”.

 

Ambassadeur  Jacques   Kabale   yagaragaje  anishimira   aho   u   Rwanda  rugeze  kuva rwakurwa muri  Genocide yakorewe Abatutsi n’ingabo ziyobowe na  S.E Paul  Kagame, utarahagaritse gusa  genocide yakorewe abatutsi kuko  yahaye kandi akanasubiza ikizere Abanyarwanda.

 

Hakurikiyeho ijambo  ry’uwari uhagarariye umugi wa  Roma  muri   uyu  muhango, Mr. Luca  Bergamo,   Vice  Mayor  wa  Roma.  Nawe mu  butumwa bwe  yongeye gusubira  ku kamaro ko  kwibuka. Yoseje ijambo  rye  avuga ko  u  Rwanda rwavuye habi  cyane  ariko rukaba rumaze kugera ku byiza byinshi byose bituruka ku buyobozi bwiza.

 

Hakurikiyeho kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi (Rwanda na Italia).

 

Uyu  muhango wasojwe hagaragazwa ku  mugaragaro icyapa  cyanditseho izina  ryahawe uyu    muhanda   witiriwe   abazize  Genocide  Yakorewe  Abatutsi,  Viale    Vittime    del Genocidio   dei    Tutsi    in    Rwanda    (1994),   uherereye   mubusitani   bwitwa   “Parco Nemorense”.

Bikorewe  i Roma, kuwa 20 Mata 2017

Mu izina rya Komite Nyobozi ya Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani,

D.ssa. Marekabiri Urimubenshi Enathe,  President