Kubufatanye hagati ya Ambasade y’uRwanda, Kaminuza ya Gazi ndetse n’abanyarwanda baba muri Turukiya, Ku ncuro ya kane abanyarwanda bongeye guhura mu Igikorwa cyaranzwe no kuganira kuri gahunda z’igihugu gishyize imbere, nka Ndi Umunyarwanda, girinka, irembo n’izindi.
Umuyobozi w’abanyarwanda ucyuye igihe muri Turukiya Bwana Hassan MBARUSHIMANA yongeye kwibutsa impamvu ituma habaho ibikorwa byo guhura kwabo ko ari umwanya wo kwibukiranya indangagaciro zibereye umunyarwanda ndetse ibibihe bikaba na none ibyo kwishimira ibyo bagezeho ndetse barebera hamwe ibyo bashaka kugeraho. Mu kiganiro yatanze yibukije ko akimuhana kaza imvura ihise nk’uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame abitwibutsa nk’abanyarwanda, MBARUSHIMANA yibukije buri wese ko agomba kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango w’abanyarwanda baba muri Turukiya ndetse n’igihugu muri rusange, ndetse asaba kubungabunga ibikorwa abanyarwanda baho bakora no gukomeza kubiteza imbere biyubakira igihugu cyabo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Turukiya Nyakubahwa Nkurunziza Williams,mukiganiro yatanze cya ndi Umunyarwanda yagarutse ku impamvu nyamukuru ituma u Rwanda n’abanyarwanda bakomeza gutera imbere yibukije abanyarwanda baba muri Turikiya icyo Ndi Umunyarwanda bivuze aho mu nshamake yasobanuye ko kuba umunyarwanda ufite ubunyarwanda atari ukuba waravukiye mu Rwanda gusa cyangwa uba mu Rwanda ko ahubwo ari ukugira u Rwanda mu mutima mu byo dukora bituranga, ukemera kuba uwarwo ndetse narwo rukaba urwawe. Nyakubahwa Ambasaderi w’ u Rwanda muri Turukiya yatanze umwanya wo gusangira ijambo ku kiganiro cya Ndi Umunyarwanda.

Umuyobozi waje ahagarariye Kaminuza ya Gazi Prof. Dr. Aslanturk Yalcin mu ijambo rye,yagarutse ku miterere y’igihugu cya Turukiya n’uko Kaminuza ya Gazi yatangijwe,yashimiye kandi cyane abanyarwanda ahanini bagizwe n’abanyeshuli biga muri za kaminuza zitandukanya muri Turukiya guhitamo gukorera ibibikorwa byabo by’uyu mwaka muri iyi Kaminuza kandi yizezako ubufatanye hagati y’uyumuryango w’abanyarwanda n’iyi kaminuza bukomeza.

Muri iyi nama kandi,habayeho n’ikiganiro nyungiranabitekerezo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti Gukoresha Ubumenyi duhaha mu kubaka u Rwanda Twifuza” ikiganiro cyaranzwe no kungurana ibitekerezo ku ibikorwa bikorwa n’abanyarwanda baba mu gihugu cya Turikiya ndetse n’ uburyo bakora ngo bahuze ibyo bakora n’iterambere ry’ igihugu cyabo, aho umuyobozi muri ambasade y’ u Rwanda yaboneyeho kwizeza abanyarwanda biga muri Turukiya ubufatanye mu kubafasha kubona bimwe mu byo bakenera mugihe bagaragajeko ubushakashatsi bagiye gukora bwagirira igihugu cyabo akamaro aho hanifujijwe ko ibyo ubushakashatsi bukorwa n’abanyeshuri bugeraho byajya bishyirwa mu Kinyarwanda bikagaragazwa mu Rwanda aho buri muturage yabasha kubwumva ndetse aho bishoboka abaturage bakabasha kubushyira mu bikorwa.

Inama kandi ryaranzwe n’amatora ya komiti nyobozi nshya y’abanyarwanda baba muri Turukiya(RCT)aho abatowe ari aba bakurikira:
Umuyobozi mukuru: Hussein BIZIMANA
Umunyamabanga mukuru: Zubeda UKUNDIMANA
Umubitsi: CYUZUZO Nicole
Ushinzwe Ububanyi ndetse n’itumanaho: Alex NZAPFAKUMUNSI
Hatowe kandi abahuzabikorwa ku rwego rwa buri mugi uko ari imigi cumi n’ine ibamo abanyarwanda.
Bwana Hussein BIZIMANA watorewe kuyobora RCT yijeje buri wese ko bagiye gukora cyane bongera ibikorwa bizabafasha mu kurushaho kunga ubumwe nk’abanyarwanda,guhesha ishema u Rwanda no kurumenyekanisha mu ruhando rw’amahanga, gutanga umusanzu mw’iterambere ry’ igihugu ndetse asaba abo bafatanyije gufashanya mu kongera ibikorwa ndetse no guhanga udushya hamwe n’abanyarwanda muri rusange ntawusigaye inyuma.

Abahagarariye abanyeshuri batowe bayobowe na Hussein Bizimana
Usibye ibikorwa bijyanye n’umuganda bikorwa muri Parike yitiriwe u Rwanda, abanyarwanda baba cyangwa bakorera muri Turukiya bifuza kwagura ibikorwa bikorwa mu Rwanda bigaragaza indangagaciro nyarwanda no muyindi migi y’iki gihugu.
Kaminuza ya Gazi yakiriye iyi nama iherereye i Ankara ho muri Turukiya yatangiye gukora mu 1926 itangizwa na Perezida wa mbere w’icyo gihugu Mustafa Kemar attaturk ufatwa nk’umubyeyi w’iki gihugu.