Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 23 yo Kwibohora (Rwanda’s Liberation Day), mu Butaliyani, byabereye mu mujyi wa Milan kuwa 22 Nyakanga 2017. Byatangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanywa (15:00), bisozwa ahagana saa moya z’umugoroba (19:00). Ibi birori byitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu duce dutandukanye tw’u Butaliyani. Byanitabiriwe kandi n’inshuti z’u Rwanda mu Butaliyani no hanze yabwo. Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Nyakubahwa Jacques Kabale, Ambasaderi w’u Rwanda mu Butaliyani, ufite icyicaro I Paris mu Bufaransa. Ibirori byayobowe (Master of Ceremony) na Dr. Eric Umuhoza, Vice President wa Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani.
Ibirori byabimburiwe n’ indirimbo zubahiriza ibihugu byombi: U Butaliyani n’U Rwanda. Hakurikiyeho ijambo rya Presidente wa Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, Madamu Dr Enathe Marekabiri Urimubenshi. Nyuma yo kwakira abashyitsi, mu ijambo rye, Enathe yagarutse ku mateka yacu,alinayo mpanvu twizihiza uyu munsi. Yashimiye cyane ingabo zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, ku butwari zagaragaje mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yakomeje abwira abari aho ko Abanyarwanda bangomba kwiha agaciro no ku gaha igihugu cyacu, ko ubu u Rwanda rutera imbere muri byinshi kandi ntawe usigara inyuma. Yasoje akangurira Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani kurushaho kwitabira gahunda nziza zo gukomeza kwiyubakira u Rwanda rutubereye.
Muri ibi birori hatanzwemo kandi ubutumwa butandukanye burimo: Ubuhamya bwo kwibohora; Urugamba rwo Kwibohora, Isura y’ u Rwanda nyuma y’imyaka 23 urugamba rwo kwibohora rusojwe; n’ Ubutumwa bw’abifuza gushingira ku musingi u Rwanda rwubatse, bagurira ibikorwa byabo mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere iterambere rishingiye ku bumenyi.
Hasoje ijambo rya Nyakubahwa Jacques Kabale, Ambasaderi w’u Rwanda mu Butaliyani. S.E Jacques Kabale yatangiye ashirimira ibitabiriye uyu muhango. Yakomeje abwira abari aho icyo Kwibohara bivuze n’impamvu zabyo. Ambassaderi yashimiye Prezida w’u Rwanda H.E Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye zabohoye igihugu. Mu ijambo rye, yerekanye kandi aho u Rwanda rugeze ubu n’intumbero yarwo mu iterambere. Yabwiye abari aho ko u Rwanda ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga. Ibi bikaba bishimangirwa n’imirimo u Rwanda rugenda rushingwa haba ku rwego rwa Africa no ku rwego rw’isi yose. Mu gusoza, SE Jacques Kabale, yasabye Abanyarwanda baba mu Butaliyani n’inshuti zabo kubumbatira ibyiza byagezweho barushaho kwitabira kandi banatanga umusanzu wabo muri gahunda zose zo kubaka igihugu.
Nyuma y’ijambo nyamukuru, hakurikiyeho Ubusabane.
Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23, I Milan, waranzwe kandi n’imbyino n’indirimbo nyarwanda, aho abitabiriye ibirori banyuzagamo bagacishaho umudiho babifashijwemo n’itorero: Ingeri Italia.

 

 

Bikorewe I Milan, kuwa 22 Nyakanga 2017

Mu izina rya Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani

Madamu Dr. Enathe Marekabiri Urimubenshi,Presidente               Dr. Eric Umuhoza V/P