Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, n’abagize Diaspora Nyarwanda basuye abahoze ari abarwanyi ba FDLR 577 boherejwe mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu Kigo cya Mutobo kiri mu Karere ka Musanze gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Uru rugendo bakoreye i Mutobo rwakurikiye igikorwa cy’umuganda usoza umwaka wabereye mu Mirenge ya Kinigi na Shingiro i Musanze ku wa 29 Ukuboza 2018.

Bafatanyije n’urubyiruko n’abatuye muri aka gace gusana inzu z’abasigajwe inyuma n’amateka mu gikorwa mu mushinga uzakomeza gushyirwa mu bikorwa.

Guverineri Gatabazi yabahaye ubutumwa ko Abanyarwanda bahisemo ubumwe n’ubwiyunge no guharanira iterambere ry’igihugu.

Yabasangije intambwe y’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera n’intumbero yarwo mu gihe kizaza.

Yabahumurije ko kuba barageze mu Rwanda bakwiye kumva ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse.

Guverineri Gatabazi yababwiye ko bakwiye gushima Imana ko nyuma y’imyaka 24 bamaze baba mu mashyamba ya Congo bongeye kuba mu gihugu cy’amavuko.

Yabahanuye kugira ubufatanye n’abo basanze mu kubaka u Rwanda rubereye abarutuye.

Ati “Ntimukwiye kwicuza igihe mwatakaje. Mwatangira uyu munsi mugafata icyerekezo gishya cyo gukora cyane mukiteza imbere n’igihugu muri rusange.’’

Ntuyahaga yasabanye n’abana b’ababyeyi babanye mu gisirikare

Ntuyahaga Bernard wahoze ari Major mu Ngabo zatsinzwe (EX-Far) yafunzwe imyaka 20 ahamijwe urupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi barindaga Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe. Yagejejwe mu Rwanda yoherejwe n’u Bubiligi ku mugoroba wo ku wa 21 Ukuboza 2018.

Uyu mugabo w’imyaka 66 ku wa 23 Ukuboza 2018, yajyanwe i Mutobo mu Karere ka Musanze mu Kigo kinyuzwamo abahoze ari abasirikare bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe, aho azamara amezi atatu.

Ntuyahaga yasabanye n’abana baba hanze bavuka ku babyeyi bakoranye na we muri Ex Far barimo Uwimbabazi Sandrine Visi Perezida wa Diapora y’u Rwanda mu Bubiligi.

Abanyarwanda baba mu mahanga basuye ibyiza nyaburanga biranga Amajyaruguru. Bifurije abahoze ari abarwanyi muri FDLR bari Mutobo barimo umugore umwe rukumbi, Umwaka mushya Muhire wa 2019.

I Musanze bahavuye batanze inkunga ya miliyoni n’igice izafasha urubyiruko ruhatuye kwikura mu bukene binyuze mu bworozi bw’amatungo magufi.

Abanyarwanda baba mu mahanga barateganya gusakaza amashanyarazi, kubaka ubwiherero n’ibindi bikorwa by’iterambere muri Musanze n’igihugu cyose.

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR 577 boherejwe mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari i Mutobo

Abari i Mutobo bamara amezi atatu bigishwa indangagaciro zibereye Abanyarwanda mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe

Bifurijwe umwaka mushya muhire wa 2019

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, ahanura abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari mu Kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze

Impanuro bahabwa baba bafite aho bandika ngo ubutumwa bahawe butazibagirana

Ntuyahaga Bernard wahoze ari Major mu Ngabo zatsinzwe (EX-Far) aganira na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney

Ntuyahaga yahuje urugwiro na Uwimbabazi Sandrine, Visi Perezida wa Diapora y’u Rwanda mu Bubiligi

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda, Murenzi Daniel (iburyo) n’abamuherekeje basura Ikigo cya Mutobo

Wari umwanya w’akanyamuneza