Kuwa Gatandatu ku itariki ya 15 Mata 2017, abanyarwanda baba muri Djibouti hamwe n’inshuti zabo bifatanije Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 basabwa gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyira hamwe, bagakomeza kubaka igihugu cyabo.

Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byitabiriwe na Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Djibouti Bwana MOHMOUD ALI YOUSSOUF, Ambasaderi wa Djibouti mu Rwandana Ethiopie Mohamed idriss Farah , Ambasaderi w’u Rwanda muri Djibouti na Ethiopie Madame Hope Tumukunde Gasatura, ba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye bakorera muri Djibouti, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abanyamahanga baba muri Djibouti, bamwe mubanyeshuri biga amateka muri kaminuza ya Djibouti, inshuti z’u Rwanda hamwe n’abanyarwanda baba muri Djibouti.

Mu ijambo rya Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Djibouti, yashimye kuba yabashije kwitabira uyu muhango anaboneraho akanya ko gukangurira abantu kwamaganira kure abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside banakomeje kuyihakana. Yavuze ko mu 2014 yabashije kwitabira kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarababajwe cyane n’amarira yabonaga mubihumbi by’abantu bari buzuye stade bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 20. Yavuzeko bamwe wasangaga barira abandi bagize ihahamuka ariko ibi byose akanabibonamo impuhwe zo kubabarira. Yashimye kandi ibikorwa bimaze gukorwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   birangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Yavuzeko ubu u Rwanda ari igihugu cy’amahoro kandi abantu babanye neza.

 

Mu ijambo rya Ambasaderi w’u Rwanda muri Djibouti na Ethiopie, Madame Hope Tumukunde, yavuzeko kwibuka buri mwaka ari ukugirango ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Yavuze kandi ko abantu bagomba kubabarirana kandi ijambo rya NEVER AGAIN rigashyirwa mu bikorwa abantu ntibakarivuge gusa ahubwo bakwiye no kurishyira mu bikorwa.

Yibukije ko NEVER AGAIN igomba kujyana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ariyo ihemebera jenoside ibi akaba ari inshingano za buri wese, byumwihariko umuryango mpuzamahanga kugirango ushobore gukumira jenoside ntizongere kuba ukundi.

Yagarutse kandi kuba u Rwanda rukomeje gushyira hamwe rutegura gahunda zihuriza hamwe abanyarwanda hamwe n’iterambere binyuze mu kerekezo 2050. Yasabye ko abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe bubaka igihugu cyabo cyane ko u Rwanda birinda ibyabatandukanya cyangwa ibibarangaza bakubakira ku ndangagaciro ziranga abanyarwanda.

Uhagarariye abanyarwanda baba muri Djibouti, Theobard Nshimiyumuremyi,yavuzeko uyu mwanya aruwo kwibuka abazize jenoside yakorewe bakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abarokotse. Yahamagariyeabitabiriye uyu muhango bose gukomeza gushyira hamwe imbaraga bakirinda uwashaka kubacamo ibice, bakarwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bagakomeza kwiteza imbere muri byose. Yagize ati” Nk’abanyarwanda twabonye ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, tugomba kunga ubumwe tugakomeza kwiyubakira igihugu twirinda abashaka kwangiza iterambere rishimishije u Rwanda rumaze kugeraho guhera mu 1994”. Yavuzeko buri wese akwiye gushakira umuryango we ubumwe, tukibuka kandi tuniyubaka tunakomeza kunga ubumwe.

Muri uyu muhango wo kwibuka kandi hatanzwe ikiganiro kigufi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanerekanwa ibimaze gukorwa u Rwanda rwiyubaka.