Ku itariki ya 28 Mutarama 2017, abanyarwanda batuye Arusha na Moshi bahuriye mu gikorwa cyo gutangiza imyiteguro y’umunsi w’Intwari z’U Rwanda uteganijwe tariki ya 1 Gashyantare 2017 banaboneraho no  gukora ubusabane bwo kwifurizanya umwaka mushya muhire 2017.

Mugutangiza icyo gikorwa, Perezida w’ umuryango w’abanyarwanda batuye  Arusha na Moshi akaba ari nawe Perezida wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’isi Bwana Eng. Murenzi Daniel, yifurije ikaze abitabiriye ubutumire kandi abifuriza umwaka mushya muhire wa 2017. Yabibukije insanganyamatsiko y’umunsi w’intwari ari wo’’ UBUTWARI NI UGUHITAMO IBITUBEREYE’’. Anasobanura icyo iyo nsanganyamatsiko ivuze ku abanyarwanda  nko kwihitiramo ubuyobozi bwiza bubabereye burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Republika Nyakubahwa KAGAME Paul, wagaraje ubutwari abohoza igihugu anagiteza imbere by’intanga rugero mu Rwanda no mu mahanga.

Yaboneyeho kandi kumurikira  abanyamuryango ba Diaspora ya Arusha-Moshi ibyagezweho mu mwaka wa 2016 n’ibiteganywa kugerwaho muri 2017 harimo :

  • Kwizihiza umunsi w’intwali z’u Rwanda;
  • Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore
  • Gutegura icyunamo ;
  • Kwizihiza umunsi wo kwibohora;
  • Gukangurira abanyarwanda ba Diaspora ya Arusha- Moshi kuzitabira amatora ya Nyakubahwa Perezida wa Republika ateganyije ku itariki ya 3 Kanama 2017.

Yasoje ijambo ashimira abanyarwanda batuye Arusha na Moshi kandi abasaba gukomeza ubufatanye n’ubwitange basanganywe kugira ngo ibyo bikorwa biteganyijwe bizabashe kugerwaho  kandi bigende neza.

Kubyerekeranye n’ikiganiro cy’umunsi w’Intwari uteganyijwe tariki ya 1 Gashyantare 2017 , Lt Col Rwivanga Ronald akaba n’umwalimu mu ishuri ryikuru rya Gisilikari rya Duluti muri Tanzania yabasonuye icyo ubutwari aricyo, icyo insangamatsiko y’uyu mwaka ’’ UBUTWARI NI UGUHITAMO IBITUBEREYE’’ isobanuye ku banyarwanda, Amateka y’Ubutwari mbere y’ubukoloni , nyuma y’ubukoloni , indagaciro z’ubutwari, asoreza ku mateka y’urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiye mu 1990  n’ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda kuva icyo gihe kugeza ubu.

Ambasaderi Ben Rutsinga yashimangiye insanganyamatsiko y’ubutwari asobanura ko intwari ari umuntu ukora  ibikorwa by’indashykirwa kandi mubihe bidasanzwe bisaba ubwitange buhambaye, intwari ari umuntu kandi ukora ibikorwa bibera abandi urugero ndetse n’abandi bagahora bifuza gutera ikirenge mucye. Yasobanuye ko mu mateka y’abanyarwanda hagiye habamo intwari kandi asoza asaba ko buri munyarwanda yaharanira gukora ibikorwa by’ubutwari bigamije guteza igihugu cyacu imbere.

Kizito na Hon Bazivamo

Uhagarariye Ambasade y’u Rwanda Arusha Bwana Kizito John, mu ijambo rye yagejeje ku byanyamuryango intashyo za High Commisssioner uhagarariye u Rwanda muri Tanzania Bwana Amasaderi Kayihura Eugene. Aboneraho no kubamenyesha igikorwa nyamukuru giteganyijwe cy’amatora ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika maze abamenyesha ko muri Diaspora icyo giteganyijwe ku itariki ya 3 Kanama 2017 abasaba bose kuzitabira icyo gikorwa.

Hon.Bazivamo

Umushyitsi mukuru kuri uwo munsi ariwe Nyakubahwa Bazivamo Christophe akaba Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’ I Burasirazuba (EAC) yabwiye abanyarwanda ba Diaspora Arusha na Moshi ko ubusabane ku banyarwanda ari umuco mwiza utuma bahura bakaganira ku byiza iguhugu cyacu yagezeho ndetse no gukora igenamigambi ry’ibikorwa bimirije imbere. Yaboneyeho nawe kubasaba kuzitabira bose amatora ya Perezida wa Repubulika kugira ngo bashimangire icyifuzo cyabo berekanye muri referendumu aho abanyarwanda benshi cyane bagaragaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda. Yasobanuye ko kubaka ubutwari ari buri munsi guhera kubana bato bakabitozwa, aho dutuye no mu bikorwa bya buri munsi abanyarwanda bakarangwa n’ubutwari kandi buri gihe aho umunyarwanda ari hose agashishikariza mugenzi we kugira  ibikorwa by’ubutwari kugira ngo igihugu gikomeze cyubake ingufu buri gihe kuko ingufu z’u Rwanda ari abanyarwanda. Yashoje ijambo abwira abanyarwanda ko ubu urugamba turiho ari urugamba rw’iterambere ry’igihugu cyacu kugira ngo dusigasire ibyo twagezeho ndetse twongereho n’ibindi byinshi.

Uwo munsi washojwe no gusabana ndetse no kwidagadura bishimira intwari zabohoye u Rwanda ndetse n’iterambere iguhugu cyacu kimaze kugeraho.

 

Moses asuhuza Hon Bazivamo

MC Munyampundu atanganza gahunda

Ubusabane

Judge President Ugirashebuja and Madame