DIASPORA-NYARWANDA YA DAR ES SALAAM BIFURIZANYIJE UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017

Kuwa gatandatu ku itariki ya 28 Mutarama 2017, Abanyarwanda batuye i Dar Es Salaam muri Tanzania bifurizanyije umwaka mushya muhire 2017. Ni mu gikorwa cy’ ubusabane cyabereye mu busitani bwa Kaminuza ya Dar Es Salaam. Ni igikorwa ngarukamwaka gihuza abanyarwanda batuye n’abakorera I Dar Es Salaam,  bishimira ibyo bagezeho mu mwaka urangiye, bakanakora gahunda y’ibikorwa by’umwaka utangiye.

Iki gikorwa kitabiriwe n’ abanyarwanda bagera kuri mirongo itandatu cyabanjirijwe n’imikino itandukanye harimo basket ball, umupira w’ amaguru (football) no gukurura umugozi .

Ikipe y’ abakozi bo mu kigo cy’ imisoro n’ amahoro (Rwanda Revenue Authority) bakorera I Dar es Salaam

Amakipe yombi yiteguye gutangira umukino

Imiryango yari yitabiriye imikino itandukanye mu busitani bwa  Kaminuza ya Dar es Salaam

Imiryango yari yitabiriye imikino itandukanye mu busitani bwa Kaminuza ya Dar es Salaam

Ikipe ya basket

Umukino wo gukurura umugozi mu matsinda

Nyuma y’ imikino habaye ikiganiro cyayobowe na Mr. Jean Pierre Nshimiyimana ushinzwe urubyiruko mu buyobozi bwa diaspora. Yasangije abanyamuryango uko itorero ry’ intore yari yitabiriye mu Kuboza 2016 yoherejwe na Diaspora ryagenze. yibutsa indangagaciro ziranga abanyarwanda kandi anamenyesha ko yagiriwe ikizere cyo kuyobora izindi ntore zose zari zitabiriye itorero ry’urubyiruko rwa Diaspora.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa Diaspora Dar es Salaam Mr. Emile Nyilidandi yashimiye abitabiriye ubusabane bw’abagize Diaspora Dar es Salaam, anashima ubufatanye n’ ubwitange bukomeje kubaranga. Yashimangiye indangagaciro ziranga abanyarwanda, yibutsa umuco wo kwishakamo ibisubizo agendeye kuri gahunda nyarwanda zagiye zikemura ibibazo by’abanyagihugu: nka Gacaca, Agaciro, Imihigo, Girinka, umuganda, umushyikirano, n’ izindi. Yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abitabiriye ubusabane imwe mu myanzuro y’ umushyikirano 2016 wari ufite intego “Urwanda Twifuza”. Yanamenyesheje ko mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda za leta no guteza imbere abanyarwanda bari mu gihugu; diaspora Dar Es Salaam yiyemeje kuzatanga inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda. Igikorwa cyakiriwe neza n’ abitabiriye ubusabane.   Umuyobozi wa Dispora Dar es Salaam yibukije gahunda z’ingenzi ziteganyijwe muri uyu mwaka  asaba buri wese kuzitabira: Kwizihiza umunsi w’intwari z’u Rwanda, gutegura icyunamo, kwizihiza umunsi wo kwibohora no kwitabira amatora .

Uwari ahagarariye Ambasade y’U Rwanda muri Tanzania Mr. Issa Mugabutsinze nawe yunze mu rya abamubanjirije asaba ubwitabire muri gahunda za Leta cyane cyane mu gikorwa cyo Kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi, Amatora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017. Yongeye gushimangira ubufatanye hagati ya ambassade na Diaspora, asoza ashima kandi anifuriza umwaka mwiza abitabiriye.

Abandi bafashe ijambo bishimiye ibikorwa binyuranye bya diaspora, urukundo no gutabarana biranga abanyamuryango.  Basabye ko gahunda fundraising ku mushinga wa Girinka munyarwanda yihutishwa, abari aho batanga inka 6. Nyuma y’ ibiganiro habayeho gusabana  kugeza  saa yine z’ ijoro.