Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RDGN (Rwanda Diaspora Global Network), mu bikorwa byaryo ngarukamwaka bafashije abakecuru b’incike za Jenoside 76 batuye mu Mudugudu witiriwe Nelson Mandela mu Karere ka Bugesera, aho babishyuriye mitiweli, babegereza amazi, banabaha imyambaro byose bifite agaciro ka miliyoni 13 n’ibihumbi 500 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri, hatanzwe inkunga yihariye ku bari n’abategarugori yatekerejweho n’abagore baba muri Diaspora mu rwego rwo kwifatanya na bagenzi babo by’umwihariko bazirikana umunsi wabahariwe, usanzwe wizihizwa kuya 8 Werurwe 2017. Uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Munyarwandakazi komeza usigasire agaciro wasubijwe.”

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2017, cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye kuva k’uw’umudugudu kugera kuri za Minisiteri n’abaturutse hanze y’u Rwanda.

Abakecuru b’incike za Jenoside batuye mu mudugudu witiriwe Nelson Mandela uherereye mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama bawugezemo mu 1996, bagenewe imyambaro irimo ibitenge kuri buri wese, bahabwa ubwisungane mu kwivuza ndetse banubakirwa ibigega bitandatu by’amazi, birimo bitanu by’akomoka ku muyoboro wa WASAC n’aturuka ku isoko idakama bizabafasha kuvoma hafi. Ibi bikorwa byose byakozwe bifite agaciro ka miliyoni 13 n’ibihumbi 500 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mukandemezo Espérance w’imyaka 65 wavuze mu izina rya bagenzi be yagize ati “Twishimiye igikorwa abana bacu badukoreye cyo kutwegereza amazi meza. Mbere twakoraga urugendo rw’ibirometero bitatu tujya gushaka amazi kandi nta n’imbaraga dufite ariko ubu bigiye kujya bitworohera cyane.”

Uyu mukecuru wagaragazaga ibyishimo yatangaje ko batakiri incike kuko biteje imbere kandi bafite abana babazirikana kandi n’ubuyobozi bwiza bubaba hafi umunsi ku wundi.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi, Murenzi Daniel yatangaje ko baharanira gufatanya n’Abanyarwanda muri gahunda zo kwiteza imbere ari nayo mpamvu bahisemo kwegera abo muri aka gace kazahajwe no kutagira amazi ahagije.

Ati “Iki ni igikorwa cyatekerejwe n’ababyeyi mu rwego rwo kubafasha kwisanga mu bandi. Muradufite turi abana banyu kandi twifuje kubana namwe mu gukemura ikibazo cy’amazi. Tuzafatanya n’urwego rw’umurenge mu kugishakira umuti. Turateganya kuzashyiraho ibigega bihoraho bizabafasha gukuraho imbogamizi mushobora guhura nazo mu gihe amazi yabuze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, yatangaje ko bishimira ibikorwa by’iterambere Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gutera inkunga ndetse abizeza ubufatanye.

Ati “ Ni iby’agaciro gufasha aba bakecuru kuko ni igikorwa cy’urukundo kandi abana bacu batugaragarije ko bakituzirikana ndetse n’igihugu cyacu bagikunda. Kuba batanze amazi muri aka Karere kagihangana no kwihaza ni iby’agaciro cyane ko azafasha abakecuru batagifite imbaraga zo kuvoma mu ntera nini. Ntabwo ari amazi gusa kuko bafashije n’abakecuru kubona ubwisungane bigaragaza ko babifuriza kuramba kuko amazi n’ubwisungane mu kwivuza ni ubuzima.”

Nsanzumuhire yasabye abahawe amazi kuyitaho no kuyabungabunga cyane kugira ngo azabagirire akamaro mu minsi iri imbere.

Mu Bugesera hari uruganda rumwe rutunganya amazi meza. Muri aka Karere hari kubakwa uruganda rw’amazi rwa Kanyonyomba mu Murenge wa Gashora ruzatanga amazi angana na metero cube 5000 ku munsi. Kugeza ubu haboneka metero cube ibihumbi 3600 kandi izikenewe ni ibihumbi 10.

Diaspora Nyarwanda isanzwe itanga inkunga muri gahunda zitandukanye za guverinoma zirimo uburezi, ubuvuzi, ishoramari, mitiweli, Girinka, gushimangira gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda) n’ibindi.

Kubaka ivomero rifatiye ku muyoboro w’amazi y’isoko biri hafi kurangira

Ibigega bitanu bizajya bitanga amazi aturuka ku muyoboro wa WASAC

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, afungura ku mugaragaro amazi yegerejwe incike za Jenoside mu Mudugudu witiriwe Nelson Mandela

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi, Murenzi Daniel aganira na Immaculate Busingye, umuyobozi wungirije ushinzwe abari n’abategarugori muri Diaspora y’u Rwanda muri Amerika

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

Abayobozi n’abaremewe bagaragazaga akanyamuneza ku maso

Abakecuru bahawe impano zitandukanye zirimo ibitenge na mitiweli

Murangira Bosco, Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yari yitabiriye iki gikorwa

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Diaspora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Jack Tutuba

Meya Nsanzumuhire Emmanuel (ibumoso) na Murenzi Daniel bishimiye ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bagenerwabikorwa

Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarama, Mukantwari Berthlide, yavuze ko abatuye mu Mudugudu witiriwe Nelson Mandela bafite icyizere cyo kubaho

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi, Murenzi Daniel, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Murenzi Daniel uyobora Diaspora Nyarwanda, ashyikiriza Meya wa Bugesera mituweli 76 zo gufasha incike za Jenoside

Shyaka Mike wari uyoboye imihango yo kuremera incike za Jenoside

Abanyarwandakazi baturutse muri Diaspora baje kwifatanya n’ababyeyi babo

Ubuhamya bwatanzwe na Mukandemezo Espérance, umwe mu bamaze imyaka 19 mu mudugudu wa Nelson Mandela bwabakoze ku mutima

Immaculate Busingye yatangaje ko bishimiye kuba hafi y’ababyeyi babo ndetse abizeza ko bazabahora inyuma muri byose

Meya Nsanzumuhire yasabye abahawe amazi kuyabungabunga mu buryo burambye

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bitegura gutanga impano z’ibitenge ku bagenerwabikorwa bose uko ari 76

Meya Nsanzumuhire ashyikiriza umwe muri aba babyeyi impano

Murenzi Daniel aha umwe mu babyeyi impano ye

Murenzi Daniel amubwira ati “Abanyarwanda baba hanze babahoza ku mutima”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Diaspora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Jack Tutuba atanga impano

Immaculate Busingye ashyikiriza umwe mu bakecuru umwambaro

Byari ibyishimo ku mpande zombi ubwo hatangwaga impano

Murangira Bosco, umwe mu bayobozi muri Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) atanga impano

Bamwe mu bahawe imyambaro bafashe ifoto rusange n’abayobozi

Abayobozi bo muri Diaspora bitabiriye uyu muhango bishimiye uko wagenze, babyina imbyino za Kinyarwanda

Abanyarwandakazi baba muri Diaspora babyina mu buryo bwa Kinyarwanda

Nyuma y’imihango, bacinye n’akadiho

Immaculate Busingye yatangaje ko ibi bikorwa bigamije kwibukiranya agaciro umugore yasubijwe

Murenzi Daniel atangaza ko ibi bikorwa byose byatwaye asaga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda

Meya Nsanzumuhire Emmanuel yijeje abo muri Diaspora gukomeza gukorana muri gahunda zitandukanye

Mukandemezo Espérance w’imyaka 65 yashimiye ubuyobozi budahwema kubaba hafi


SOURCE:IGIHE