Abanyarwanda baba muri Koreya y’Amajyepfo bizihije umunsi w’intwari bizihiza  n’umwaka mushya wa 2017

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017 abanyarwanda baba muri Korea y’Amajyepfo n’inshuti zabo bizihije Umunsi w’Intwari z’ u Rwanda, Umunsi ngarukamwaka wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare aho u Rwanda ruzirikana ibikorwa by’ubutwari byaranze abana barwo mu gihe cyo kuruhanga, kurwagura, kurinda ubusugire n’umutekano warwo. Ni umuhango w’itabiriwe na ambasaderi w’uRwanda  Emma Françoise ISUMBINGABO nk’umushyitsi mukuru  n’ abandi bakozi ba Ambasade muri Korea y’Amajyepfo . Mubafashe ijambo bose muri uyu muhango bibanze kunsanganya matsiko y’uyu munsi ariyo igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.  Mu Ijambo rye, Ambasaderi  yashishikarije abanyarwanda baba murikoreya yepfo gukomeza gusigasira unurage nindanga gaciro byitwari z’urwanda.

Ambasaderi avuga Ijambo

Kuri uwo munsi kandi habayeho  umuhango wihererekanya bubasha  hagati ya komite icyuye igihe ihagararaiwe na bwana Sengabira  Charmant na komite  nshya ihagarariwe  na bwana AYINABYONA Eliab.  Nyakubahwa ambasaderi akaba yarashimiye abagize komite icyuye igihe ubwitange bagize mubikorwa bitandukanye diaspora ya Korya  yagezeho birimo kugira itorero ryamamaza Umuco nyarwanda ndetse nikipe yumupira wamaguru na basketball. Ikigaragara umuryango nyarwanda urikwaguka  kandi uracyakora ibikorwa  bitandukanye byiza.

(1. yerekana umuyobozi mushya (Ayinebyona Eliab)- ibumoso Charmant –Iburyo

Muri ibibirori kandi abanyarwanda baboneyeho  kwizihiza nokwifurizanya umwaka mushya wa 2017

Photo y’urwibutso yabitabiriye