Rwandan Community in Djibouti celebrating heroes day

Abanyarwanda baba muri Djibouti bizihije umunsi w’itwari kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 03 Gashyantare 2017. Bagize ibiganiro ku insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “UBUTWARI NI UGUHITAMO IBITUBEREYE”.Baganiriye ku byaranze intwari zibukwa n’ibikorwa biranga intwari. Mubatanze ibitekerezo bavuzeko bakwiye gufatira urugero ku intwari zitangiye igihugu nabo bagatera ikirenge cyabo bitanga badategereje ibihembo kandi bagakora ibigirira abandi akamaro.

Manzi François Xavier yabaganirije ku mateka y’intwari zibukwa anabagezaho ibisabwa kugirango umuntu abe intwari. Lieutenant colonel Nelson wo mungabo za Uganda akaba ahagarariye Ingabo za Uganda muri Base americaine iba muri Djibouti yavuze ko abanyarwanda n’abagande basangiye byinshi kandi bazirikana mu bikorwa by’intwari zirimo Afande General Gisa Rwigema wabaye intwari yitangira kubohoza igihugu. Yagize ati” ubutwari by’u Rwanda ninabwo bwa Uganda.

Abafashe ijambo bose biyemeje gukomeza guharanira ubutwari bakora ibyagirira abandi akamaro kandi banahitamo ibyiza bibabereye. Mu ijambo ry’uhagarariye abanyarwanda baba Djibouti, Theobard Nshimiyumuremyi yasabye ko ubutwari bagomba kubuharanira bihitiramo ibyiza kandi bibabereye bakarwanya ikibi cyose bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo bongera umurava mubyo bakora bakaba inyangamugayo banabigaragariza mu mibereho yabo ya buri munsi. Yasabye kandi ko bagomba kugira uruhare mukwihitiramo ubuyobozi bubabereye. Nyuma y’ibiganiro habayeho ubusabane burimo gukina umupira w’intoki nuw’amaguru ku mucanga impande y’inyanja itukura (Mer rouge).